Nyuma y’imyaka 20 n’iki Jane Corbin yita Rwanda’s untold story ku banyarwanda?

Ku ruhande rumwe birasekeje cyane, kurundi biteye agahinda. Iyo nyuma y’imyaka 20, hari umugore wumva ngo hari ikintu gishya yahimba akemeza abanyarwanda ko ari Untold story, amateka mashyashya, ko ibintu byacitse, n’ibindi… Ariko hari ikibazo nibaza. Untold story kuri bande? Ku banyarwanda? Ku bazungu? Ku bigarasha? Ku nterahamwe?

Ni untold story kuri bande?

Ni bande Jane Corbin yumva batazi ibyabaye mu Rwanda kuburyo yumva nyuma y’imyaka 20 abibarusha?

Igisubizo cyiroroshye cyane.

Njyewe nk’umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda,wabaye mu macakubiri, akarengane, ingengabitekerezo ya jenocide yo ku ngoma ya Kinani, jenocide yateguwe ndeba, amabarura akaba ndeba, amako agashyirwa mu ndangamuntu mbibona, indege inarasha twari tugitaramye mu rugo iwacu, bwacya abaturanyi bakirara mu baturanyi, abaganga bakica abarwayi, abagabo bakica abagore babo mbibona, sinumva icyo BBC ifite cyo kubwira sinumva.

Jane Corbin waje mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 sinumva icyo afite yabwira ntazi, sinumva icyo abasirikare bahunze igihugu bamaze kugambanira irwababyaye bavuga cyiza, sinumva abagore b’interahamwe zavuga cyaba cyibaye ubwa mbere numvise, sinumva abafaransa bagize uruhare mugushinga interahamwe bavuga abanyarwanda tudasanze tuzi, sinumva kandi nta nikintu gishyashya uretse ko ntanicyo nari niteze kubona muri iriya documentary film.