Rudasingwa: Ingaruka z’ inda nini

 

 

rudasingwa

Muri ino minsi, isi yose yatunguwe no kubona hari umunyarwanda wihandagaza ati: “Mwari mubizi narose harabayeho Jenoside yabakorewe abahutu kandi aba nibo bayikoze” nyuma y’ imyaka 22 agize uruhare muguhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku banyarwanda benshi bumva Rudasingwa mu bitangazamakuru baribaza ibisazi byamuteye ariko abazi Rudasingwa bazi n’ inda nini yamwokamye, bazi ko Rudasingwa wamuhaye amafaranga nta kintu atavuga.

Ubuhemu n’ inda nini bya Rudasingwa s’ iby’uyu munsi, kuva akiri n’ umunyeshuli yari umuntu warangwaga n’ inda nini no gukunda amafaranga bimeze nk’ uburwayi.

Iyi ngeso yaje gukura nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubwo yarabonye imirimo mu muryango RPF, ari nabyo byatumye ahemukira u Rwamubyaye agatorongera agasubira ishyanga.

UKINA N’ IMBWA ZIKAGUSIGA IVU

Rudasingwa amaze gutorongera yihuje n’ abandi banyabyaha nka Kayumba na Karegeya bashinga RNC ariko kubera ko abanyarwanda benshi batabumvaga byabaye ngombwa ko bifatanya n’ abajenosideri n’ abandi bashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside.

Niko RNC yakiriye Dr Murayi, umukwe wa Kabuga, kandi ibi ntago byarangiriye ku mafaranga y’ umuryango wa Kabuga, umutera nkunga wa mbere wa Jenoside, ahubwo bashatse na zahabu n’ amabuye y’ agaciro ya FDLR, n’ amadolari y’ imitwe yose y’ iterabwoba n’ abajenosideri bashaka gusubukura Apocalypse ya Bagosora.

UMUGARAGU W’ ABAJENOSIDERI

Muri Kamere ya Rudasingwa, uwa muha amafaranga wese yamuyoboka. Ibi kandi abihuje n’ abagize RNC nubwo inda nini yabo ariyo yanasenye RNC.

Urugendo rwo guhakwa kwa Rudasingwa rwatangiriye kuri Kanziga, igihe yamuhaga amafaranga ngo  avuge ko akazu atariko kahanuye indege ya Kinani.

Bidatinze, umuganga Rudasingwa atangira gukorana ibiganiro n’ umutetsi Rusesabagina, ibi byo byaransekeje kuko wumvaga ikiganiro bakoze ari nko gusomeza amata n’a amaganga.

Urugendo rwo gushimisha abajenosideri rwa Rudasingwa rurakomeje uko amafaranga bamuha agenda yiyongera.

Muri iki cyumweru niho inda nini ya Rudasingwa yamukoresheje amahano, ntekereza ko nawe ubwe atuye isoni, igihe yemeraga icyo yise jenoside yakorewe abatutsi.

Abazi neza Rudasingwa bemezako atazarekeho igihe FDLR n’ imitwe izaba igifite zahabu zo kumuha, nubwo njyewe mbona ntacyo banakimukemeyeho.

GITWAZA: KUVA KURI APOTRE UJYA KU UMUHANUZI W’ IBINYOMA

1 Yohana 4:1; “Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu Isi…”
Mperutse gutungurwa n’ ibyo Gitwaza aherutse kuvuga nako guhanura kuri bamwe, urebye nti byantangaje cyane kuko si ubwa mbere numvise abahanura ko Isi igiye kurangira, kandi ibyanditswe byera bitubwira ko nta n’ umwe uzi isaha n’ igihe (Mark 13:32).

Abenshi twibuka inkundura y’ imperuka yo muri 2000, njyewe nibuka ko twaraye twicaye dutegereje kureba iyo mperuka. Ariko hari n’ abandi benshi bemeye ubwo buhanuzi bagurishije ibyabo batanga amatura, ibisigaye barabirya barabimara ngo mu ijuru ntago tuzakenera ibintu. Nubwo ntazi nimbi ubu bakibyemera gutyo, sinzi nimbi bagisengera mu madini batuyemo imitungo yabo.

Ejo bundi Gitwaza nawe ngo: “ Aleluya, bakirisitu imperuka iregereje, atanga ni itariki”. Muri 2 Pet 2 haranditswe ngo: “Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma…”

Ubu abenshi baraza kuvuga ko amasengesho ya Apotre Gitwaza ariyo yatumye Uhoraho yisubiraho, hari benshi bataza kubona ko ahubwo bishoboka ko ubuhanuzi babwiye ari butari bwo cyangwa ko Intumwa Gitwaza itacyemeranwa n’ ibyanditswe byera, kuko ibyanditswe byera bibivuga neza ko n’ umwana w’ Imana ubwe atazi igihe n’ isaha ibihe bizahagarara.

Abakirisitu njyewe numva icyo bakeneye ari ukubafasha kunoza umubano wabo n’ Imana, kunogera Nyagasani, ubundi tugatereza mu kwizera, ntago bakeneye ibibuha n’ ibinyoma.

????????????????????????????????????

Apotre Dr Gitwaza, Zion Temple

Nyuma y’imyaka 20 n’iki Jane Corbin yita Rwanda’s untold story ku banyarwanda?

Ku ruhande rumwe birasekeje cyane, kurundi biteye agahinda. Iyo nyuma y’imyaka 20, hari umugore wumva ngo hari ikintu gishya yahimba akemeza abanyarwanda ko ari Untold story, amateka mashyashya, ko ibintu byacitse, n’ibindi… Ariko hari ikibazo nibaza. Untold story kuri bande? Ku banyarwanda? Ku bazungu? Ku bigarasha? Ku nterahamwe?

Ni untold story kuri bande?

Ni bande Jane Corbin yumva batazi ibyabaye mu Rwanda kuburyo yumva nyuma y’imyaka 20 abibarusha?

Igisubizo cyiroroshye cyane.

Njyewe nk’umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda,wabaye mu macakubiri, akarengane, ingengabitekerezo ya jenocide yo ku ngoma ya Kinani, jenocide yateguwe ndeba, amabarura akaba ndeba, amako agashyirwa mu ndangamuntu mbibona, indege inarasha twari tugitaramye mu rugo iwacu, bwacya abaturanyi bakirara mu baturanyi, abaganga bakica abarwayi, abagabo bakica abagore babo mbibona, sinumva icyo BBC ifite cyo kubwira sinumva.

Jane Corbin waje mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 sinumva icyo afite yabwira ntazi, sinumva icyo abasirikare bahunze igihugu bamaze kugambanira irwababyaye bavuga cyiza, sinumva abagore b’interahamwe zavuga cyaba cyibaye ubwa mbere numvise, sinumva abafaransa bagize uruhare mugushinga interahamwe bavuga abanyarwanda tudasanze tuzi, sinumva kandi nta nikintu gishyashya uretse ko ntanicyo nari niteze kubona muri iriya documentary film.

South Africa: Ikinamico ya Kayumba igeze ku musozo

10622279_636303349819975_1042238600_n

Kuva RNC yashingwa Kayumba yayihunduye nk’akarima ahingamo ibinyoma, amatiku, isebanya, gubeshya no guteka imitwe kuruta gukora politike ifitiye inyungu ishyaka n’abanyarwanda, uru rubanza ruje rushyimangira uburyo RNC n’irazwa byakoreshejwe mu nyungu za Kayumba gusa.

Ku wa 18 Kamena 2010, ubwo Kayumba yarasagwa bwa mbere ndabyibuka neza ko umwe mu nshuti zanjye wakoranye na Kayumba wabwiye ko atitaye ku warashe Kayumba, iri raswa rigiyegukoreshwa no kugirango yereke leta y’afurika y’epfo ko akeneye ubuhungiro kandi ubuziman bwe buri mu mazi abira atibagiwe n’izindi nyungu za politike.
Nti byatinze Kayumba n’abandi bari kuruhande rwe muri RNC yahise bavugako u Rwanda rubiri inyuma nyubwo hari abantu benshi muri RNC batari bashyigikiye ko ibibazo bwite bya Kayumba bigomba kwinjizwa mu ishyaka no gushingirwaho bakora politike.

Iraswa rya Kabiri

Ntibyatinze Kayumba ahita yongera araraswa, iki gihe niho natangiye kubona ko kayumba atanyurwa, kuko yagomba guheba akabonako imitwe yapfubye. Hari ikintu abantu biyibagiza, afurika y’epfo ni igihugu cya mbere ku isi gifite impuzandengo nini y’ubwicanyi, nibura abantu 50 bapfa ni bura buri munsi, nyamara Kayumba nubwo abizi kandi aziko n’isi yose ibizi yakomeje gukoresha irazwa rwe mu nyungu ze no guharabika u Rwanda.

Urubanza n’iherezo ry’ikinamico ya Kayumba

Nti byatinze abantu 6 bahise batabwa muri yombi bahita banashyikirizwa urukiko, harimo na Pascal Kanyandekwe wafatwaga nk’ushijwa w’ibanze irazwa rya Kayumba. None birangiye Kanyandekwe abaye umwere, ahubwo Hemedi Dendego sefu yiyemereye ko ari we warashe kayumba. Ubuse biracyari u Rwanda, ubuse noneho harakuriraho iki? Igihe kirageze ngo abanyarwanda bagitera umutwe muri RNC babone ko bibeshye bakuremo akarenge kabo hakiri kare.

Karegeya: Iyo ibirura byiyambitse uruhu ry’intama byishyize hamwe, hagomba kuboneka ibitambo

Hagati mu 2013, igihe RNC yarimaze kwemeza ko amatora azaba ku tariki ya 8 Kanama, nibwo nabonye koko RNC igizwe n’ibirura bidashobora kuzigera bishyira hamwe na rimwe ahubwo ngomba gukuramo akarenge kanjye ibintu bitarakomera.

Amatora yahinduwe intambara

Mu byumweru bitarenze bibiri gusa ngo amatora abe, RNC yarimaze gucikamo ibice bibiri, kimwe gishyigikiye Emile Rutagengwa n’ikindi cya Frank Ntwali, mubyara wa Kayumba Nyamwasa ubusanzwe wigize umuyobozi w’ikirenga w’ishyaka.

Bidatinze amakimbira yakomeje kwiyongera kuko buri wese yagiraga uruhande ajyaho; Mike Rwarinda, Gihana na Ferdinard Barihiga nyuma yo gutegekwa gukuramo kandidatire na Kayumba bajya kuruhande rwa Rutagengwa, Gahima na Karegeya; batangira guhangana na Kayumba.
Nyuma y’amanama menshi, amatora yaje kuba tariki ya 27 Nyakanga, 2013, nubwo hari hashyizweho imana yagomba guhuza kayumba na Karegeya muri Hotel Dovenshire, ariko kayumba ntiyayitabira. Nyuma amatora sinzi nimbi twayita amatora yaje kuba maze Ntwali artorerwa kuyobora, Mutabazi ukurikiranyweho na jenocide aba umuyobozi wungirije, Gihana umunyamabanga nshingwabikorwa.

Karegeya: Igitambo ry’amatora

Benshi muri RNC bari bazi ko Kayumba na Keregeya bumvikana, ariko buri wese yatunguwe no kubona urwango ruri hagati yabo bagabo.
Mu ngando zo kuwa 21 ukuboza, nibwo buri wese yabonye ko Kayumba na Karegeya, urwango bafitanye rumaze kurenga urugero kuko aba bagabo bagaragaje ko nubwo bari baragerageje kubunga ariko badashobora kumvikana bibaho.

Kayumba akaba yarabwiye bamwe mu bari bitabiriye iriya ngando ko ibya Karegeya bimaze ku murambira,igitaratangaje abantu nuko nyuma y’igihe gito karegeya yaje gusangwa muri hoteli yitabye imana, abazi kayumba neza nuko atajya yihanganira uwashaka kumukoma mu nkokora kandi yako ashobora gukoresha ibishoboka byose niyo byaba kwica.

RNC: IBINTU BIKOMEJE KUBA AGATERERA NZAMBA

Amakuru ava mu shyaka rya RNC, aravuga ko Rwanda National Congress imaze gucikamo ibice 3, ndetse bamwe mu bagize RNC babona nta democratie ifite ahubwo ko yabaye Business n’ indiri y’ amatiku no kurondana. Uyu mwuka mubi umaze iminsi myishi, abari mu shyaka rya RNC bemeza ko byatangiye mbere gato y’urupfu rwa Karegeya.

AMATORA Y’UBUYOBOZI BWA RNC

Mu mpera za 2013, Rwanda national Congress bari bemeje ko amatora y’ubuyobozi bushya azaba ku wa 8 Kamana, nyamara nti yabaye kuko hahise hacikamo ibice bibiri kimwe gishyikiye Emile Rutagengwa, ikindi gishyikiye Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.

Uku kutumvikana kwahise gushyira hanze amacakubiri no kutumvikana kumaze imyaka hagati ya Karegeya na kayumba, nyuma yaho kayumba asabiye Mike Rwarinda na Ferdinand Barihiga kutiyamamaza.

Ibi byahise bituma ishyaka ari nkaho ricitsemo ibice bibiri, icya Karegeya, Gahima, Murayi, Ruatagengwa na Gihana ndetse ni cya Ntwali, Rudasingwa na Kayumba nubwo Rudasingwa na kayumba nabo batagicana uwaka.

NYUMA Y’URUPFU RWA KAREGEYA

Ibintu byahise bikomera nyuma y’urupfu rwa Karegeya kuko bamwe mu nshuti za Kayumba bari barumvise yigambako arambiwe Karegeya, kandi ko ku mwihanganira bimaze kumunanira.

Nyuma y’urupfu rwa Karegeya, igice cya Karegeya cyabonye ko Kayumba ashobora gukoresha ibishoboka byose kugirango hayobore uwo ashaka niyo byaba kwica.

IGENDA RYA MURAYI

Dr Paulin Murayi niwe wafashe iya mbere mu kuva muri RNC, nyuma yo kubona ibyari bimaze kuba kuri Karegeya, inshuti za Murayi zemeza ko nubwo yaramaze igihe ashaka kuva muri RNC, urupfu rwa Karegeya rwabaye imbarutso kugirango akuremo akarenge ke muri RNC nubwo yirengagije 357,300 y’ama Euros kuri konti za Rudasingwa yo gukoresha mu bikorwa by’ishyaka.

INGARUKA Z’URUPFU RWA KAREGEYA: ICIKAMO IBICE RYA RNC

Nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya, ibintu byahise bihinduka mu ishyaka RNC, abatumvina na Kayumba ubwoba burabataha, ishyaka ricikamo ibice 3.
Ibyo bice 3, ni icya Rudasingwa afatanyije na Kayumba ariko nabo mu minsi yashize bivugwa ko basubiranyemo.

Naho icya igice cya 2 muri RNC ni cya Musonera n’abandi bari inkoramutima kandi bemeranywa na Karegeya uko ishyaka ryagomba kuyoborwa.

Igice cya 3, Nyuma y’ urupfu rwa Col.Patrick Karegeya, Dr. Murayi Paulin yahise yegura muri RNC ahita ashinga ishyaka rye UDR(union democratique rwandais) akaba yarajyanye n’ umugore we Kabuga Winny.

Amakuru akomeza ari muri RNC muri ino minsi yemeza ko nyuma y’uko Rudasingwa n’abandi bari muri RNC bananiriwe guhuza abantu ngo bigaragabye I Washington aruko hari abandi benshi bagiye gufata inzira nk’iya Dr Paulin Murayi bakava muri RNC kuko imaze kuba akazu ka Kayumba ayoboza igitugu uko ashatse.

Baca umugani mu kinyarwanda ko : “Umusore umuhana avayo utamuhana ajyayo”.

Tariki ya 24 Kamena 2010, Me Bernard Ntaganda waru umaze iminsi mike ashinze ishyaka PS Imberakuri yatabwaga muri yombi, nyuma y’imyaka ine y’igifungo yari yakatiwe kuri uyu wa 4 Kamena 2014 arasohoka muri gereza ya 1930.

Amakosa Ntaganda agomba kudasubira

Imyaka 20 nyuma genocide ikorewe abatutsi, Ntaganda agomba kumenya ko hari ibintu abanyarwanda bamaze kurenga politike ya munyangire, amacakubiri, ivangura, irondabwoko na turatugabane kuko nubwo hashize imyaka 20 ariko nta munyarwanda wamaze waribwabirwe aho izo politike zari jigejeje u Rwanda.

Muri ino myaka 20 ishize, leta iyobowe na FPR yubatse igihugu kigendera ku mategeko aho buri mu nyarwanda wese afite uburenganzira ariko aho buri wese agomba kugendera ku mategeko kuko twese twabonye aho kutagendera ku mategeko byageje igihugu, ibintu byo gukora imyigaragabyo, amana, ibindi bintu byose biteganywa n’amategeko ko bigomba gusabirwa uruhushya mbere.

Imyaka ine agororwa: Niki Ntaganda agomba kuba yarahindutseho?

1. Kamere mbi
Urubanza rwa Ntaganda rutangira, abantu bose batekerezaga ko ruzatinda kuko ngo yari yarize amategeko nyamara urubanza rwarihuse cyane kuko aho kuburanano kwisobanura ku ibyaha yaregwaga we yivugiraga ibya politike, anajuriye urukiko rukuru ruhita rumutera utwatsi. Nyamara abazi Ntaganda bo nti byabatangaje kuko Ntaganda afite kamere mbi, kamere ituma wagirango ntaba ku isi, bituma no gukorana nawe bitoroshye kuko atajya yumva inama na gato.

2. Kubaha igihugu
Nyuma y’imyaka 4, Ntaganda yagakwiye gusohoka yaramenye ko agomba kubaha u rwamubyaye n’amategeko u Rwanda rugenderaho, abayobozi batowe n’abanyarwanda ndetse n’abanyarwanda ubwabo.

3. Kubaha no kwemera gukora n’andi mashyaka
Igihe kirageze Ntaganda akamenya ko PS Imberekuri atariryo shyaka riba mu Rwanda rwo nyine. Igihe kirageze ko Ntaganda agobwa kumenya ko igihugu ati nta karima ke cyangwa urugo rwe ahindura ibintu uko ashatse, uko yumva ko ari igihugu gituwe na miliyoni zirenga 12, zidatekereza kimwe ko gukorera hamwe ari byo byonyine bishobora gutuma igihugu gitera imbere, kandi kimwe n’abandi nka Frank Habineza batabyumva ko ubu bamaze kubyumva.

4. Kwitandukanya vuba na FDLR
Mu gihe yari muri gereza abayobozi yashyizeho bakoze ikosa rikomeye kwiyunga na FDLR umutwe mu 2005 washyizwe na USA ku rutonde rw’umukara rw’imitwe y’iterabwoba, ariko igikomeye Ntaganda azasagusanga hanze nuko FDLR igeze mu marembera, nimbi Ntaganda azi ubwenge akwiye kwihutira gukura ishyaka rye muri ubwo bwato buri kwibira.